Corey Walker wahamijwe icyaha cyo kwivugana umuraperi Bashar Barakah Jackson wamamaye nka Pop Smoke yakatiwe igifungo cy’imyaka 29, asaba umuryango w’uyu muraperi imbabazi.
Urukiko rwa Los Angeles ni rwo rwakatiye uyu musore igihano cyo gufungwa imyaka 29.
Yahamijwe icyaha cy’ubujura bukorewe mu rugo hitwajwe intwaro no kwica umuntu yabigambiriye. Ubwo yari ari mu rukiko yasabye imbabazi umuryango w’uyu muhanzi umaze imyaka itanu atabarutse.
Corey Walker wari mu rubanza rurebana n’urupfu rw’umuraperi Pop Smoke, wiciwe mu gitero cy’amabandi cyabereye iwe mu 2020, ni we wenyine wari mukuru mu bantu bane barezwe icyaha cyo kwica uyu muraperi cyane ko yari afite imyaka 19.
Abandi batatu bari bato mu myaka, bityo bakaba baraburanishirijwe mu rukiko rw’abana, amazina yabo aragirwa ibanga kubera imyaka yabo.
Mu 2023 umwe mu baregwaga wari umwana muto, kuko yari afite imyaka 15 ubwo Pop Smoke yicwaga mu 2020, yemeye icyaha cyo kwica ku bushake mu rukiko rw’abatarageza ku myaka y’ubukure.
Yanemeye ko ari we warashe imbunda ku giti cye, ndetse anemera icyaha cyo kwiba binjiye mu rugo ku gahato. Biteganyijwe ko azaguma mu kigo cy’urubyiruko kugeza agize imyaka 25.
Uwo musore ntabwo yagombaga kuburanishwa nk’umuntu mukuru kubera imyaka yari afite ubwo icyaha cyakorwaga. Kuba yari afite imyaka 15 igihe Pop Smoke yicwaga, byatumye urubanza rwe ruburanishwa mu rukiko rw’abatarageza imyaka y’ubukure, aho agomba guhabwa igihano gitandukanye n’icy’abakuru.
Undi wari ukurikiranyweho kwica Pop Smoke wari ukiri umwana na we yemeye icyaha cyo kwica yabigambiriye, hamwe n’icyaha cyo kwiba binjiye mu rugo ku gahato, mu gihe uwa gatatu yemeye gusa icyaha cyo kwiba binjiye mu rugo ku gahato.
Pop Smoke wamamaye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’aba bagizi ba nabi tariki 19 Gashyantare 2020. Aba basore bamusanze ahitwa Hollywood Hills mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California aho yari asanzwe atuye.
Nyuma yo kuraswa uyu muraperi yajyanywe kwa muganga ari na ho baje kwemeza ko yitabye Imana. Pop Smoke yapfuye afite imyaka 20. Yari umusore wari ugezweho muri Hip Hop ya Amerika, cyane mu njyana zirimo Drill.