Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye muri Congo batashye banyuze mu Rwanda

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bataha mu gihugu cyabo, nyuma y’aho basabye umutwe wa M23 kubemerera kuva i Goma.

Abasirikare batashye barenga 190, bakomerekeye ku rugamba ubwo bari bahanganye n’umutwe wa M23 mu bice bya Sake na Goma. Umubare munini ni aba Afurika y’Epfo ariko harimo abandi bo muri Tanzania na Malawi.

Aba Afurika y’Epfo ni 129, aba Malawi ni 40 mu gihe aba Tanzania ari 25.

Ahagana Saa Saba nibwo bageze ku mupaka w’u Rwanda, babanza gusakwa n’inzego zishinzwe umutekano, bajya guteza kashe muri pasiporo zabo ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Bagumye i Rubavu ku mupaka kugeza mu masaha y’umugoroba, Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro nibwo basohotse mu Mujyi wa Rubavu berekeza i Kigali.

Bamwe bari bambaye impuzankano za gisirikare, abandi bambaye imyenda isanzwe. Mu modoka barimo, abenshi bari abagore. Abari ku mupaka, barimo abari batwawe mu magare y’abafite ubumuga kuko intambara barwanye bakomerekeyemo bikarangira bacitse amaguru.

Kuva ku wa Gatanu nibwo byatangiye kuvugwa ko aba basirikare bagomba gutaha bava i Goma, gusa ku munota wa nyuma, iyi gahunda yaje gusubikwa ku mpamvu zitazwi.

Hari hashize ibyumweru bibiri hari ibiganiro bireba uburyo aba basirikare bataha ndetse byakozwe bigizwemo uruhare na Loni, iganira n’umutwe wa M23 umaze igihe usaba ko Ingabo za SADC zava muri RDC.

Urugendo rw’aba basirikare rutandukanye n’urwa bagenzi babo 18 bapfiriye muri Congo, kuko bo bambukiye ku mupaka wa La Corniche bagahita bakomereza i Kampala banyuze ku mupaka wa Cyanika.

Aba bo bagomba kunyura i Kigali, aho bafata indege iberekeza ku kibuga cya Waterkloof Air Force Base muri Afurika y’Epfo. Muri aba basirikare, bivugwa ko batanu muri bo barwaye bikomeye.

Abashinzwe inzego z’ubuzima bari bamaze iminsi batabariza aba basirikare, basaba ko bacyurwa bakajya kwitabwaho ku buryo bwihariye.

Bose bari bamaze iminsi bari mu nkambi ya gisirikare ya Sake, aho bari bacunzwe n’umutwe wa M23, batemerewe kugira aho bajya. Ni ibintu byatangiye kuva uyu mutwe wafata Umujyi wa Goma, bakamanika amaboko, bagahagarika imirwano.

Bivugwa ko muri aba basirikare, harimo abagore babiri batwite.

Izi ngabo zageze muri Congo ku wa 15 Ukuboza 2023 mu butumwa bw’Umuryango ushinzwe Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwari bwiswe ubw’amahoro ariko byaje kugaragara ko ari ubugamije kurwana na M23.

Bivuze ko abo bagore batewe inda bari muri ubu butumwa, ibintu ubusanzwe bifatwa nk’imyitwarire mibi mu gisirikare. Ntabwo haramenyekana byeruye uko byagenze kugira ngo batwite ndetse Igisirikare cya Afurika y’Epfo ntikiragira icyo kibivugaho, gusa bivugwa bashobora gufatirwa ibihano bikomeye.

Muri aba basirikare kandi, harimo umwe bivugwa ko yakomeretse bikomeye ku buryo byamuviriyemo ubumuga kuko amaguru ye yombi yacitse. Harimo n’undi musirikare ukiri muto, wagiriye ubumuga bwo kutabona muri iyi ntambara.

Hari abandi bakomerekejwe na za grenade gusa ibikomere byabo byavuyemo izindi ndwara kubera ubuzima bugoye babagamo mu kigo cya gisirikare cya Sake , Harimo abo bivugwa ko imibereho mibi yatumye bagira indwara zikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *