Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, aherutse gutangaza amagambo akomeye kuri Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kizza Besigye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Muhoozi yashinje Byanyima kugerageza gusenya urugo rwa se mu myaka yashize.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Byanyima avuze ko umubano we na Perezida Museveni wari usanzwe ariko utari ngombwa mu biganiro bya politiki.
Muhoozi yahakanye ibi, avuga ko Byanyima yagerageje gusenya urugo rwa se ndetse ko mu Ukuboza 1986, Museveni yamwirukanye mu rugo amwohereza iwabo.
Byanyima, uyobora ishami rya LONI rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yamenyesheje ko ari kwandika igitabo kizagaruka ku mubano we na Perezida Museveni.
Ibi yabivuze mu gihe yasubizaga ikiganiro cyabereye kuri NBS TV, aho umunyamakuru Andrew Mwenda yagarutse ku mubano we na Museveni aho kuvuga ku ifungwa rya Dr. Besigye.
Mu butumwa bwe, Byanyima yaburiye Muhoozi guhagarika gutanga amakuru atari yo ku mubano we na Museveni, avuga ko niba akomeje, azashyira ahagaragara ibimenyetso simusiga by’ukuri. Yongeyeho ko yifuza ko iki kibazo kirangirira aho, ariko ko icyemezo kiri mu maboko ya Muhoozi.
Uku guterana amagambo bibaye mu gihe Dr. Kizza Besigye, umugabo wa Byanyima afungiwe kuva mu Ugushyingo 2024, ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugerageza kugura intwaro mu mahanga.