Umutwe wa M23 watangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kwisuganya, kugira ngo riwugabeho ibitero.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025.
Ni nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ryirukanwe mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu zombi, birimo imijyi ya Sake, Goma, Bukavu na Kamanyola.
M23 ivuga ko yabonye ibihamya by’uko izi ngabo zikomeje kwisuganya kugira ngo ziyigabeho ibitero bikomeye.
Iti: “Ubutegetsi bwa Kinshasa n’ihuriro ry’ingabo zabwo ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, bakomeje kwisuganya bitegura intambara ikomeye. Ibihamya byo kongera ingabo by’umwihariko kohereza izo gutanga umusada, no kohereza ibikoresho n’umitwe y’ingabo byagaragaye mu kibaya cya Ruzizi, Walikale, Masisi na Lubero.”
M23 kandi ishinja ihuriro ry’Ingabo za Leta zikomeje kwibasira abasivile zikoresheje drones n’indege z’intambara.
Uyu mutwe uvuga ko nko ku wa Kabiri ingabo za Leta zarashe mu midugudu itandukanye yo mu Minembwe; ibyaciye igikuba mu baturage. Uvuga kandi ko no mu mujyi wa Uvira Ingabo za Leta ya Kinshasa zikomeje kwibasira Abanyamulenge, aho bamwe bari gutabwa muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko abandi bakaburirwa irengero ku buryo hari n’abahohoterwa.
M23 yamaganye biriya byaha bihonyora uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira ahubwo ugahitamo kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Uyu mutwe wasabye abayobozi b’akarere bakomeje gukora iyo bwabaga ngo imirwano ihagarare ndetse hanabeho ibiganiro by’impande zose zirebwa n’ikibazo kuryoza Kinshasa ibikorwa byayo by’ubushotoranyi.
Wunzemo ko umutekano wo muri RDC nukomeza kuzamba Leta ya RDC n’Ihuriro ry’Ingabo zayo ari bo bazabiryozwa.