ICC yasabwe gukora iperereza kuri Joe Biden wahoze ari perezida na Antony Blinken

Umuryango Democracy for the Arab World Now (DAWN) ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha gukora iperereza kuri Joe Biden wahoze ayobora iki gihugu, kubera uruhare akekwaho mu byaha by’intambara byibasiye abatuye mu gace ka Gaza.

Uretse Biden uyu muryango wasabye ko iperereza nk’iri rikorwa no kuri Antony Blinken wari ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse na Lloyd Austin wari Minisitiri w’Ingabo.

Uyu muryango uvuga ko Joe Biden n’aba bayobozi babiri bari muri Guverinoma ye, babaye abafatanyacyaha mu byaha by’intambara Israel yakoreye muri Gaza.

Mu itangazo DAWN yashyize hanze, yavuze ko “Biden, Blinken na Lloyd Austin, mu buryo bugambiriwe bafashe icyemezo cyo gutanga ubufasha bwa gisirikare n’ubwa politike, mu byaha by’intambara byo muri Gaza.”

Iki kirego cyanyujijwe ku Mushinjacyaha wa ICC, Karim Khan. Uyu ni nawe wagize uruhare mu gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wari Minisitiri w’Ingabo.

Ibyaha Joe Biden na bagenzi be bashinjwa bishingiye ku ntambara Israel imaze igihe ihanganyemo n’umutwe wa Hamas muri Gaza. Birimo kwica abasivile no kwangiza ibikorwaremezo bya gisivile.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *