Umutwe wa M23 wemeje ko Gén. Ntawunguka Pacifique Alias Omega wahoze ari Umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda atakiriho.
Byemejwe n’Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr Oscar Balinda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni bwo bwa mbere M23 yari ivuze ku rupfu rw’uriya mugabo.
Ubutumwa bwa Dr Balinda bwari buherekeje amashusho agaragaza ibyahoze ari ibirindiro bya FDLR biri ahitwa Kamugogo, hafi ya Kanyamahoro muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bibarirwa mu icumi uvuye ku mipaka w’u Rwanda.
Amakuru avuga ko muri Mutarama ubwo intambara yarimo ica ibintu hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR, ari bwo Gén. Omega mu busanzwe wabaga ahitwa i Paris muri Teritwari ya Rutshuru ari bwo yimuriye ibirindiro bye Kamugogo.
Usibye ibi birindiro, abarwanyi ba FDLR bari banafite ibirindiro ku dusozi turimo Amabere y’Inkumi, Nyamushwi na Kanyabuki.
Balinda yavuze ko biriya birindiro bya Kamugogo ari byo byabaye “ubwihisho bwa nyuma” bwa Gén. Omega; ibisobanuye ko uyu murwanyi atakiriho.
Yagize ati: “Kanyamahoro, ubwihisho bwa nyuma bwa Général Pacifique Ntawunguka, umuyobozi wa FDLR uzwi nka Omega. [Muri ubu bwihisho] yashoboraga kureba ku mupaka w’u Rwanda ndetse no mu mudugudu akomokamo, aho yakoreye Jenoside mu myaka 30 ishize ndetse akaba yarateganyaga gusubirayo kurangiza umugambi we.”
Ku wa 25 Mutarama ni bwo byamenyekanye ko Gén Omega yarasiwe na M23 mu gace ka Kamugogo, mbere yo gupfa azize ibikomere by’amasasu.
N’ubwo FDLR ihakana urupfu rwe, Leta y’u Rwanda yarwemeje biciye mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwe rwa X.