Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga.
Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07/12/2024 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo gutaha ageze mu rugo, amutonganya amuziza ko yamuhamagaye ngo aze afate ibyo yahashye byo guteka ntaze kubifata, yarangiza agahita amukubita ikibando yarafie kugeza apfuye.
Ubwo yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, yemeye icyaha asaba imbabazi nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.