Umuhanzi wahoze mu itsinda rya P-Square, Peter Okoye, usigaye akoresha izina rya Mr P mu muziki, yateye utwatsi amakuru amushinja kuba yaragize uruhare mu ifungwa rya mukuru wabo Jude Okoye, wari umujyanama wabo mu itsind rya P-Square.
Paul yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Jude Okoye, Paul arahirira kuzafunguza umuvandimwe wabo, avuga ko yafungishijwe n’impanga ye Peter.
Mu gusubiza ibyo Paul yavugiye muri icyo kiganiro, Peter yabiteye utwatsi avuga ko nta ruhare yagize mu ifungwa rya Jude.
Yagize ati: “Ntacyo mbona navuga natangaza kuri icyo kibazo, kuko uru rubanza rushingiye ku iperereza rya EFCC, na Jude Okoye. Simbona icyo Peter Okoye nabikoraho. Icyifuzo cya njye cyari ukurwanya gusa sosiyete yakiriye amafaranga mu izina rye.”
Nta mpamvu yo kuvanga ibintu cyangwa ngo muhimbe ibibazo bidahari ku bijyanye n’ikirego cya Jude, ndibaza mwavugana na komisiyo ishinzwe ubukungu n’imari (EFCC) kuko ni yo yakiriye ikirego iranagikurikirana.”
Ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2024, Jude yafunzwe by’agateganyo n’Urukiko rukuru rwa Leta rw’i Lagos, akurikiranyweho icyaha cyo kuriganya miliyari 1,38 na komisiyo ishinzwe ubukungu n’imari, EFCC.
Mu 2023, ni bwo Jude Okoye yatawe muri yombi ashinjwa uburiganya no kugura imitungo mu buryo budasobanutse, tariki 28 Gashyantare 2025, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rutegeka ko yongera gufungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana tariki 14 Mata 2025.
Ku wa gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo umucamanza yatanze icyemezo, nyuma yuko Jude ashyikirijwe ubuyobozi bwa komisiyo ishinzwe ubukungu n’imari ya Lagos, ategeka ko Jude azajya kuburanirayo tariki 28 Gashyantare 2025.