Urwego rw’ibanga muri Amerika rwarasiye umugabo hanze ya White House mu gitondo cyo ku Cyumweru nyuma yo “guhangana yitwaje intwaro”, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe kurinda perezida.
Ruvuga ko mbere rwari yakiriye amakuru avuye muri polisi yaho ku byerekeye “umuntu w’umwiyahuzi ushobora kuba ari kwerekeza i Washington DC avuye muri Indiana”.
Abapolisi baho ngo begereye umugabo umeze nk’uwavugwaga nkuko bitangazwa na BBC, “wahise azamura imbunda”, bongeraho ko amasasu yarashwe. Bavuga ko umugabo ubu ari mu bitaro uko ameze “bitazwi”.
Icyo gihe Perezida Donald Trump ntabwo yari muri White House, kuko muri iyi weekend ari mu rugo rwe ruri Mar-a-Lago, muri Florida.