Abanyakenya biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo ndetse bagerageza kwibasira inyubako z’itorero Jesus Winner Ministry bariziza amafaranga riherutse guhabwa na Perezida.
Mu minsi mike ishize nibwo Perezida Ruto yatangaje ko yahaye Jesus Winner Ministry impano y’ibihumbi 150$. Iri torero riherereye mu gace ka Roysambu muri Nairobi.
Aya mafaranga Ruto avuga ko agamije gushyigikira amadini, mu gihe hari abavuga ko ari uburyo bwo kuyacecekesha kugira ngo atanenga ibikorwa bye bya politike.
Ubwo Perezida Ruto yahaga iri torero amafaranga, byarakaje Abanyakenya biganjemo urubyiruko ruvuga ko nta mirimo rufite, mu gihe umuyobozi w’igihugu yirirwa atanga amafaranga.
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025 ubwo muri uru rusengero hari hari kubera amateraniro, uru rubyiruko rwateguye imyigaragambyo yari igamije kurutwika, gusa ruza guhoshwa na polisi.
Kugeza ubu amakuru ahari ashimangira ko benshi mu bateguye iyi myigaragambyo batawe muri yombi.
Perezida Ruto yari aherutse gutanga amafaranga nk’aya kuri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, gusa abayobozi bayo barayanga.
Arikiyepisikopi wa Nairobi, Musenyeri Philip Anyolo, yatangaje ko Inama ya Kenya y’Abapisikopi Gatolika yanze amafaranga Perezida Ruto kuko Paruwasi zitemerewe kwakira inkunga z’abashyize imbere inyungu za politiki.