RDC: Abantu 25 barimo abakinnyi bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Inzego z’Ibanze mu Ntara ya Maï-Ndombe yatangaje ko abantu 25 biganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwitwa Kwa.

Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru Tariki ya 9 Werurwe 2025, ubwo abakinnyi bari batashye bavuye gukina umukino wa gicuti , mu bantu 55 barimo kwambuka uruzi rwitwa Kwa harokotsemo abantu 30 hapfa 25.

Umuvugizi wa Leta mu Ntara Maï-Ndombe, yabereyemo iyo mpanuka, Alexis Mputu yatangaje ko Icyateye iyo mpanuka harimo no kuba abakinnyi n’abo barikumwe barambutse hatagaragara kuko bavuye gukina umukino wa gicuti bwije .

Iyi mpanuka yabaye mu gihe mu Ntara ya Maï-Ndombe, Ukuboza umwaka ushize, muri iyo Ntara , abaturage 22 bapfiriye mu mpanuka yabereye mu kiyaga, icyo gihe harokotse abantu 250.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *