Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zirukanye ku butaka bwazo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington, zimuhora kuvuga amagambo y’ivangura kuri Perezida Donald Trump ndetse n’Abanyamerika b’abazungu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ni we wemeje ko Ambasaderi Ebrahim Rasool yirukanwe; anashimangira ko atanacyemerewe kongera gukandagiza ikirenge cye muri Amerika.

Rubio yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo acyemerewe kuza mu gihugu cyacu cy’igihangange. Ebrahim Rasool ni umunyapolitiki ugendera ku moko, wanga Amerika na Perezida Trump. Ntacyo dufite cyo kuvugana na we, ku bw’ibyo yafashwe nk’igicibwa [ku butaka bwa Amerika].”

Amerika yatangaje ko yirukanye uriya mudipolomate, nyuma ya raporo ya Breitbart isubiramo amagambo ye ashinja Trump ko ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yakoze ubukangurambaga bwerekana ko abazungu barenze abandi bantu, no kugaragaza ko bibasirwa.

Amakuru avuga ko kuva Rasool yavuga ariya magambo yijunditswe cyane na Amerika, ndetse ko yagiye yangirwa kenshi guhura n’abayobozi bakomeye muri iki gihugu n’abo mu ishyaka ry’aba-Républicain.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo uriya mudipolomate yari yongeye kugirwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika, nyuma yo gukora izo nshingano hagati ya 2010 na 2015, ku butegetsi bwa Barack Obama.

Nyuma yo kwirukanwa Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yicuza iyirukanwa rye.

Yunzemo iti: “Afurika y’Epfo ifite umuhati wo kubaka umubano ubyarira inyungu impande zombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Kuva mu kwezi gushize Washington na Pretoria bararebana ay’ingwe, nyuma y’uko Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe bashinje Leta ya Afurika y’Epfo gushyiraho itegeko rigamije kunyaga ubutaka abaturage b’abazungu.

Ni ibirego Afurika y’Epfo yateye utwatsi, binatuma habaho iterana ry’amagambo rikomeye hagati y’ibihugu byombi.

Uwo mwuka mubi watumye Amerika ifatira ibihano Afurika y’Epfo, birimo kuyihagarikira inkunga ndetse no kwemerera ubuhungiro abanya-Afurika y’Epfo b’abazungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *