Iki cyogajuru cyagombaga kugenda ku wa 12 Werurwe 2025, gusa ubwo haburaga iminota mike ngo gihaguruke, abashinzwe kugenzura ingendo z’ibi byogajuru ku cyanya cya NASA, Kennedy Space Center muri Leta ya Florida, basabye ko uru rugendo rusubikwa kuko bimwe mu bikoresho byo ku butaka bifasha ibyogajuru kugenda harimo igifite ikibazo.
Urwo rugendo rwongeye gusubukurwa ku wa 14 Werurwe 2025, aho biteganyijwe ko iki cyogajuru kizagaruka nyuma y’iminsi ibiri kigezeyo.
Iki cyogajuru byitezwe ko kizageza abashakashatsi kuri site bakoreraho mu isanzure izwi nka International Space Station (ISS), kikazana bagenzi babo bariyo, ariko gishobora kurenza iminsi ibiri iteganyijwe bitewe n’ikirere, nk’uko Umuyobozi wa gahunda za ISS, Dana Weigel, yabivuze.
Yagize ati “Ikirere buri gihe kigomba kubigiramo uruhare, rero tuzafata umwanya uhagije nikiba kitameze neza.”
Wilmore na Williams boherejwe mu isanzure ku wa 5 Kamena 2024 bagiye mu igerageza rya nyuma ry’icyogajuru cya Boeing Starliner ryari ryitezweho kwemeza niba icyo cyogajuru gifite ubushobozi bwo kuzajya gikura abantu ku Isi kikabajyana kuri site ikorerwaho ubushakashatsi mu isanzura ya ISS, cyangwa kigacyura abariyo.
Byari biteganyijwe ko bazagaruka nyuma y’iminsi umunani, gusa icyo cyogajuru cyabajyanye kigira ibibazo bituma kitabasha kubagarura ku Isi. Weigel yavuze ko aba bombi batangiye kwitegura kugaruka.