Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we amuteye icyuma yarashwe

Umuhungu wari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yishe mugenzi we bakoranaga w’umukobwa amuteye icyuma, inzego z’umutekano zitabaye, uwo musore ashaka gutema buri wese wari umwegereye, bituma Umupolisi amurasa.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w’umuhungu yitwaga Niyonita Eric, mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise. Ntabwo icyo bapfuye kiramenyekana ku buryo byagejeje aho Niyonita atera mugenzi we icyuma akamwica.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Ikinyamakuru ko inzego z’umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya.

Ati “Yashakaga gutema buri wese umwegereye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *