M23 irashinja Kinshasa kugaba ibitero ku basivili

AFC / M23 iramagana mu magambo akomeye ubwicanyi bwakomeje gukorwa ku baturage b’abasivili kimwe n’ibitero byibasiye ibirindiro byayo mbere y’ibiganiro bitaziguye.

Umuvugizi wa AFC/M23 abinyujije kuri X yagize ati: “Iminsi ine, ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zateye ibisasu mu buryo butarobanuye ahantu hatuwe cyane, zica abenegihugu bacu bakoresheje indege z’intambara za Sukhoi-25 na drone za CH-4B”.

Laurence Kanyuka avuga ko ibi bikorwa bigamije “kuturangaza no kwerekana icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa bwo guhungabanya ibiganiro byari bimaze igihe bitegerejwe”.

Ati: “Byongeye kandi, turemera ko twakiriye amabaruwa ya Guverinoma ya Angola iduhamagarira kuganira mu buryo butaziguye kandi tunasaba ko inzandiko zose zizaza zandikirwa Alliance Fleuve Congo (AFC: M23)”.

Ni nyuma y’uko ubutumire mu biganiro na Guverinoma ya Kinshasa i Luanda muri Angola, bwagaragaye nk’ubutumira M23 gusa bugasiga AFC ku ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *