M23 nticyitabiriye ibiganiro byari kuyihuza na Leta ya Congo i Luanda

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere watangaje ko utacyitabiriye ibiganiro byagombaga kuwuhuriza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impande zombi zagombaga guhurira i Luanda mu murwa mukuru wa Angola ejo ku wa Kabiri, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kureka kwitabira biriya biganiro, nyuma y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye abayobozi bawo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe ni bwo uriya muryango watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda barimo abayobozi bo ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urwa M23, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Abayobozi bo ku ruhande rwa M23 bafatiwe ibihano na EU barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uriya mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari n’umusaruro na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yavuze ko “ibihano bikurikirana bifatirwa abantu bacu birimo n’ibyafashwe mbere y’umunsi umwe ngo ibiganiro bya Luanda bibe, bibangamira cyane imishyikirano ndetse binatuma kuba hari umusaruro waboneka bidashoboka.”

Uyu mutwe wavuze kandi ko ibihano nta kindi bifasha usibye gufasha Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC gukomeza gahunda ye yo gushoza intambara.

M23 yabwiye amahanga ko Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi no ku birindiro by’uyu mutwe ikoresheje indege z’intambara na drones zo mu bwoko bwa CH-4; ibiri mu byatumye ireka kwitabira ibiganiro.

Iti: “Mu bihe nk’ibi ibiganiro ntibyashoboka, ku bw’ibyo umuryango wacu ntugishoboye gukomeza kwitabira ibiganiro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *