Umugabo witwa Michael Garcia yatsinze urubanza maze agenerwa miliyoni 50$ nyuma yo kugira ubumuga buhoraho ku gitsina cye, bitewe n’icyayi gishyushye cya Starbucks cyamumenetseho.
Garcia wari umushoferi wa Postmates yareze Starbucks nyuma yo kumenwaho icyayi gishyushye muri Gashyantare 2020. Yavuze ko abakozi ba Starbucks batitondeye gushyira icyayi mu gikapu bigatuma kimeneka ku gitsina cye, ku kibuno no ku matako.
Nk’uko byatangajwe n’abanyamategeko be, Garcia yagize ibikomere bikomeye byo ku rwego rwa gatatu, byamusabye kubagwa inshuro ebyiri mu ivuriro ryihariye mu gukiza inkovu z’ibi bikomere.
Nyuma y’uru rubanza, Starbucks yatangaje ko izajurira ivuga ko itemera ko ari yo nyirabayazana w’icyo kibazo ndetse ko indishyi zatanzwe ari nyinshi cyane. Icyakora, abunganira Garcia bavuze ko uru rubanza ari intambwe ikomeye mu kwemeza ko Starbucks ibazwa ku kuba itarubahirije umutekano w’abakiriya bayo.