Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.
Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana usanzwe ubana na nyirakuru na sekuru, yavuye kuvoma asanga nyirakuru yagiye guhinga. Sekuru yaramuhamagaye ngo amusange aho yararyamye, maze umwana ajya kwitaba, ahageze aramusambanya.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yasambanyije umwuzukuru we ubwo yumvaga ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, amuhengera avuye kuvona aramuhamagara amusanga aho yararyamye.
Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.