Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuriye i Doha na mugenzi we Félix Tshisekedi

Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuriye i Doha na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza biravuga ko abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone.

Itangazo rihuriweho ryasohowe nyuma yo guhura rivuga ko “abakuru b’ibihugu bombi nyuma bemeranyije ko hakenewe ibiganiro byatangijwe na Doha, mu rwego rwo gushyiraho imisingi ihamye ku bw’amahoro arambye.”

Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bahuye mu gihe u Rwanda na Congo Kinshasa bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera intambara RDC irwanamo n’umutwe wa M23.

Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bitandukanye bishinja u Rwanda kuba rufasha M23, rwo rugahakana ibyo birego ahubwo rukavuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kumenya ko RDC igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *