Nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yanze icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano iminsi 30.
Abayobozi ba Ukraine bavuga ko ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero by’indege zitagira abadereva ku bitaro bibiri byo mu majyaruguru y’Akarere ka Sumy.
Ku wa Kabiri, Putin yari yemeye guhagarika ibitero byibadira ibikorwaremezo iminsi 30 ubwo yavuganaga kuri telephone na Donald Trump, ariko yanga guhagarika intambara byuzuye.
Intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, avuga ko ibiganiro kuri Ukraine bizakomeza ku Cyumweru muri Arabiya Sawudite nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ubwo bavuganaga kandi, Putin na Trump bari bemeje ko Ukraine n’u Burusiya bigurana imfungwa 175 uyu munsi.