Gicumbi: Umukobwa w’imyaka 22 arashinjwa kubyara umwana akamwica

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuwa Kabiri, itariki 18 Werurwe, bwaregeye Urukiko rw’ Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma.

Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 25 Gashyantare 2025 ubwo yabyaraga umwana ugejeje igihe cyo kuvuka arangije amutera icyuma mu rubavu aramwica amushyira mu mifuka itatu ajya kumujugunya mu mugezi wa Mwange ari naho yatoraguwe yapfuye nyuma y’iminsi itatu.

Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha, agasobanura ko yabitewe n’uko umuhungu wari waramuteye inda yari yamubwiye ko ntacyo azamufasha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha nikimuhama azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 08 y’Itegeko n°59/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *