M23 yatangaje ko kuvana ingabo zayo mu mujyi wa Walikale bikomeje gutinda, nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryanze kuvana muri uriya mujyi drones z’intambara.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko igiye kuvana ingabo zayo muri Walikale no mu nkengero zaho.
Lawrence Kanyuka itangazo yasohoye yasobanuye ko iki cyemezo “kiri mu murongo w’agahenge k’uruhande rumwe katangajwe ku wa 22 Gashyantare 2025, no gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije guteza imbere ibisabwa ngo habe ibiganiro bigamije gukemura impamvumuzi w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”
Kanyuka mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko kuvana ingabo muri uriya mujyi byatinze, bitewe no kuba Ingabo za Leta zanze kuhavana drones z’intambara zihafite.
Ati: “Bitandukanye n’ibyatangajwe mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe, FARDC n’ihuriro ry’ingabo zayo ntibarakura drones zabo z’intambara muri Walikale. Ibi biri gutinza kuvana ingabo za AFC/M23 muri kariya gace.”
Kanyuka yunzemo ko kuba ziriya drones zikiri muri Walikale ari inzitizi ku kubahiriza agahenge, ndetse n’inzira z’amahoro zigikomeje.