Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kuri iki cyumweru, yatangaje ko ingabo ze zishobora kwinjira mu Mujyi wa Kisangani wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Muhoozi, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko “ Ingabo za Uganda cyangwa M23 zishobora kuba zizaba ziri mu Mujyi wa Kisangani .”
Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubundi bugira buti “ Nakiriye ubutumwa bwinshi bwa Whatsapp bw’abaturage batuye Kisangani. Ejo tuzafata uyu mujyi niba Muzehe ( Museveni) abitwemereye. Baturage ba Kisangani , tuje ku babohora. Ingabo z’Imana ziraje.”
Kisangani ni umujyi wa kane wa Congo uzwiho ubucuruzi by’umwihariko ukarangwamo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, kimwe n’umujyi wa Lubumbashi.
Mu gihe M23 cyangwa ingabo za Uganda zaba zinjiye muri aka gace, byasubiza inyuma intambwe igamije guhosha imirwano yari imaze kugerwaho.
Uyu mutwe mu mpera z’iki cyumweru watangaje ko warekuye umujyi wa Walikale ku mpamvu yo kubahiriza ibiganiro by’amahoro no gutanga agahenge kumvikanyweho.