Kenya umudepite yakubitiwe muri sitade yagiye kureba umupira

Peter Salasya yakubiswe n’abafana ndetse asohorwa muri Nyayo Stadium ubwo yari yitabiriye umukino wahuje Kenya na Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kuri iki Cyumweru.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Salasya ari hagati y’abafana, bamwe bamushinja kutubaha umunyapolitiki Raila Odinga. Umwe yamukubise igikoresho cy’imyanda mu maso, mu gihe abashinzwe umutekano bageragezaga kumukiza.

Nyuma y’ibi, umudepite yaherekejwe n’abashinzwe umutekano bamusohora muri Nyayo Stadium.

Ishyaka DAP-K arimo ryamaganye ibi bikorwa, rivuga ko ari ubugizi bwa nabi butakwihanganirwa.

Uyu mukino warangiye Kenya itsinzwe na Gabon ibitego 2-1, Gabon ikomeza kuyobora itsinda F n’amanota 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *