Papa Francis Haburaga gato ngo yitabe Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, aherutse kuva mu bitaro yari amazemo iminsi 38, gusa abaganga bamwitayeho bavuga ko haburaga gato cyane kugira ngo uyu musaza w’imyaka 88, yitabe Imana.

Papa Francis yagize ikibazo cy’ibihaha, kiza gufata indi ntera ubwo ibyo yagaruye byayobaga, bikajya mu bihaha byombi. Uyu mukambwe asanzwe agira ibibazo by’ubuhumekero kuko mu buto bwe, igice kimwe cy’igihaha cye cyigeze kubagwa, gikurwamo.

Kuri iyi nshuro, ubwoba bw’uko uyu Mushumba ashobora kutaramuka bwari bwose, kuko umubiri we wari ufite imbaraga nke cyane, ku buryo wagorwaga no kwakira imiti n’ibindi yahabwaga ngo bimukize.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Corriere della Sera, Dr. Sergio Alfieri, uri mu bitaye kuri uyu musaza yavuze ko hari igihe cyageze, abaganga bagatekereza ku kuba bahagarika imiti, bakareka Papa Francis akitahira mu mahoro.

Iki cyemezo cyatekerejwe nyuma yo kubona uburyo umubiri w’uyu musaza ukomeje kugorwa no kwakira imiti wari urimo guhabwa.

Icyakora mu gihe izo mpaka zari zikiri kugibwa, umuganga wihariye wa Papa Francis, Massimiliano Strappetti, yarahagobotse, asaba abaganga gukora ibishoboka byose bagakiza uyu Mushumba hatitawe ku kintu cyose byasaba.

Nyuma y’ayo mabwiriza, abaganga bafashe icyemezo cyo gukora ibishoboka byose, bakamuha imiti yose n’ubundi buvuzi bushoboka, ariko akoroherwa.

Dr. Sergio ati “Twari dufite amahitamo yo guhagarika imiti tukamureka akitahira, cyangwa se tugakomeza tukagerageza ibishoboka byose dukoresheje imiti n’ubundi buvuzi bwose bushoboka.”

Ku bw’amahirwe, Papa Francis yaje koroherwa ndetse asezererwa ku itariki ya 23 Werurwe, magingo aya akaba akiri kwitabwaho n’abaganga ari i Vatican.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *