Uwo mwana ababyeyi ,batuye mu Mudugudu w’Amahoro , Akagari ka Karenge , Umurenge wa Kibungo mu ka karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basanze yishwe ndetse umurambo wageretsweho ibuye . Bikavugwa ko abamwishe babanje kumusambanya.
Uwo mwana wigaga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gahuriro( G.s Gahurire) yavuye iwabo Ku gicamunsi cyo kuwa Kane yoherejwe na papa we witwa Nsabimana Aaron mu masaha ya Saa cyenda,bigeze Saa kumi n’imwe, umubyeyi we yatunguwe nuko umwana we yatinze gutaha kandi yari yamusabye gutebuka kugira ngo asigare ku rugo ise ajye muri ku rusengero .
Ise w’umwana afatanyije na nyina batangiye gushakisha umwana wabo bigeze mu masaha ya Saa moya zo ku mugoroba ,bamubona yapfuye ndetse basanga abamwishe babanje kumusambanya bamaze kumwica bamugereka ibuye hejuru .
Amakuru avuga ko kugeza kuwa Gatanu Tariki 11 Inzego z’Ibanze zifatanyije n’iz’ umutekano bari bamaze gufata abantu 11 barimo gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe
Abafashwe barimo abantu 5 bafite imyaka 24, 25,26,29 na 39 . Hafashwe kandi abandi batatu bafite imyaka 19, umwe ufite 20 n’ahandi babiri bafite 17 na 14.
Abakekwaho kwica uwo mwana bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe kameje iperereza.