Umufana wajombye umukinnyi icyuma amuhora kurata penaliti yakatiwe

Urukiko rwa Chief Magistrate ruherereye i Lafia muri Nigeria rwakatiye Bashir Bala igifungo cy’amezi atatu ku wa Kane, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukinnyi Vincent Temitope ukinira Plateau United Football Club muri Nigeria.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Post kibitangaza, ibi byabereye kuri Stade ya Lafia City mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje Nasarawa United na Plateau United, warangiye Nasarawa itsinze ibitego 3-2.

Bashir Bala, usanzwe atuye mu mujyi wa Lafia kandi akaba umufana wa Nasarawa United, yashyikirijwe inkiko n’igipolisi cya Nigeria ku byaha bitatu: gukubita no gukomeretsa, gukoresha imbaraga zitemewe n’amategeko, ndetse no gutera umutekano rusange ikibazo. Mu rukiko, Bala yemeye ibyo aregwa byose, maze ahanwa hakurikijwe amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *