ku mupaka wa Kashmir (LoC) mu ijoro rya gatatu mu gihe amakimbirane yiyongera nyuma y’igitero cy’abarwanyi cyahitanye ba mukerarugendo mu gace kayobowe n’u Buhinde mu karere katavugwaho rumwe.
Kuri iki Cyumweru, u Buhinde bwavuze ko ingabo zabwo zasubije amasasu y’imbunda nto yarashwe n’abasirikare ba Pakistan ku mupaka (LoC), utandukanya ibice bigenzurwa n’u Buhinde na Pakistan muri Kashmir.
“Ingabo zacu zasubije uko bikwiye n’intwaro bikwiye zoroheje”, iki ni Igisirikare cy’u Buhinde kivuga kuri iki kibazo kitigeze kivugwaho na Pakistan.