IRAN: yasabye Loni guhatiriza Israel na Amerika kuyiha impozamarira

Iran yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025. Iran yavuze ko “Turi gusaba ko Akanama k’umutekano muri Loni gatangaza Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’abatangije ibikorwa by’ubushotoranyi kandi bakirengera ingaruka zirimo gutanga indishyi y’akababaro no gusana ibyangiritse.”

Ni ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi. Ubu busabe bwa Iran buje nyuma y’iminsi mike intambara yari ihanganishije iki gihugu na Israel irangiye biturutse ku gahenge kasabwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Iyi ntambara yamaze iminsi 12 yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, nyuma y’aho Israel itangiye kurasa kuri Iran ishinja umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, iyi mirwano yaje kwinjirwamo na Amerika yagabye ibitero by’indege muri Iran, mu bice bitatu yavugaga ko biri kuberamo umugambi wo gucura intwaro kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *