KENYA: Umupolisi yishe arashe afande we arangije ariyahura

Abapolisi babiri bo kuri Sitasiyo ya Ng’iya iherereye Alego Usonga, mu Ntara ya Siaya  bapfuye nyuma y’aho umupolisi arashe umukuriye mbere yo kwiyahura n’ubwo hari n’abavuga ko na we yarashwe na bagenzi be.

 

Polisi yavuze ko umupolisi yabanje gusanga umukuriye iwe mu nzu maze amurasa amwegereye akoresheje imbunda ye yo mu bwoko bwa G3, nyuma na we aza gupfa yiyahuye.
Ababibonye bavuga ko uwagabye igitero uzwi ku izina rya Constable Martin Mwendwa yagiye kwa mugenzi we umukuriye mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yitwaje imbunda.

Ibi ni nyuma yo kumena urugi kugirango yinjire, agahita arasa Caporal Chesise Yamurashe mu gatuza no ku biganza inshuro nyinshi.

Nyuma yo gukora ibi yahise yiruka yerekeza mu Ishuri Ryisumbuye ry’Abakobwa rya Ng’iya, agenda arasa mu kirere nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star.

Polisi yavuze ko ubwo yari ku irembo ry’ishuri, na we yirashe agapfa. Abandi batangabuhamya ariko bo bavuze ko uyu mupolisi na we yarashwe na bagenzi be mu kurasana kwabereye imbere y’irembo ry’ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *