Amakuru ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hapfubye Coup d’Etat, kugeza ubu igisirikare cy’icyo gihugu cyavuze ko hari abasirikare bakuru bafunzwe kubera “imyitwarire idahwitse”, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya we yemeza ko hari Jenerali uri kubazwa umugambi wo kwica Perezida Felix Tshisekedi.
Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe bivugwa ko uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Gen Christian Tshiwewe Songesha yatawe muri yombi, gusa igisirikare ntabwo cyabihakanye cyangwa ngo kibyemeze, cyavuze gusa ko abasirikare bakuru babazwa amakosa bakoze.
Tariki 15 Nyakanga 2025, Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi yavuze ko uwahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC ari mu mugambi wari ugamije guhitana Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati “Umunsi bafashe uwahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo, Christian Tshiwewe, numvise abantu bavuga: murareba, batangiye gufunga ba Jenerali bo muri ubu bwoko.
Twumvikane neza, igihe Perezida Félix Tshisekedi yazamuraga mu ntera ba Jenerali, yabazamuraga mu ntera kubera ubwoko bwabo?
None izo mvugo ziva he? Urebye abantu ntabwo babona uburemere bw’ibi bintu, umuntu aricaye ntuma yo kubyumvikanaho n’abamuri iruhande ni gute bashobora kwica umuntu, umugabo ufite umuryango, umuntu ufite abuzukuru, urwego rwa mbere ruyoboye igihugu ni gute atabibazwa?”
Augustin Kabuya avuga ko Gen Christian Tshiwewe atigeze ahakana ibyo bikorwa avugwaho.
Yakomeje agira ati “Umuntu wakuzamuye mu ntera, no ne ngo kubera ubwoko ukomokamo ngo ntihagire ibyo ubazwa, ni bibi cyane. Abantu bazi ibibi yakoze kandi na we ntabwo abihakana, yaricaye aravuga ngo reka mwice. N’inkoko mbere y’uko uyica, ubanza gutekereza, abantu twese tumuri inyuma, ibyacu ubwo bizagenda gute? Nitumukomere amashyi?”
Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, Gen Jules Banza Mwilambwe aherutse kuvuga ko ba Jenerali batawe muri yombi, abo bizagaragara ko nta cyaha bafite bazarekurwa, abo bizagaragara ko bafite ibyaha bazakurikiranwa.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Maj.Gen Sylvain Ekenge, aherutse gutangaza kuri televiziyo ya Leta, RTNC ko abasirikare bakuru bafunzwe bagaragaje imyitwarire idahwitse.