Gorilla FC yazamuye abakinnyi bane mu ikipe nkuru

Gorilla FC umutoza Alain Kirasa yazamuye abakinnyi bane bari basanzwe bakina mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 20 muri iyi kipe.

Uko imyaka yigira imbere, ni ko amwe mu makipe ahitamo kwerekeza amaso mu bakiri bato, cyane ko bamwe batanatinya kuvuga ko umupira ari uw’abato. Aha baba bashaka kugaragaza ko n’abakiri bato bashobora gutanga byinshi.

Gorilla FC izwiho guha amahirwe abakiri bato, yahisemo kuzamura bane mu ikipe ya yo y’ingimbi ziri munsi y’imyaka 20. Aba bazahabwa ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru guhera mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Aba bana bahawe amahirwe na Alain Kirasa, barimo Ntwari Muhadjiri, Céléstin Kazungu, Mbaga Patrick na Mucyo Jean de Dieu. Aba basore, bagaragaje urwego rwiza muri shampiyona y’abato y’umwaka ushize ari na yo mpamvu umutoza yahisemo kubaha amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *