Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakorera muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bashwanye bapfa umugore, umwarimu arahakomerekera.
Ihangana ry’aba basirikare ryabereye mu gace ka Vuyinga muri gurupoma ya Baswagha ku wa 15 Nyakanga 2025.
Umuturage wo muri aka gace yasobanuye uko byagenze, agira ati “Twabonye ibyago byo gushwana kw’abagabo babiri bapfa umugore. Umwe yashakaga kurasa undi, ariko uwagambiriwe akwepa isasu, rifata umwarimu ku bw’ibyago.”
Uyu mwarimu yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Vuyinga, bigaragara ko abaforomo baho badashobora kumuvura, yoherezwa mu bitaro bya Musienene.
Umusirikare warashe uyu mwarimu aracyidegembya mu gihugu.