Urutonde ntakuka rw’imodoka 10 zizahatana mu isiganwa rya Nyirangarama Rally rwatangajwe, aho iry’uyu mwaka riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, mu Karere ka Rulindo.
Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club- RAC), ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard.
RAC yatange ko imodoka 10 z’Abanyarwanda ari ryo rizitabira Nyirangarama Rally ya 2025, zirimo Subaru Impreza izaba itwawe na Kanangire Christian na Mujiji Kevin bahize abandi mu masiganwa yose yabaye mu Rwanda mu 2024.
Giancarlo Davite watwaye iri rushanwa ubwo ryabaga bwa mbere mu 2019, azarikinana na Giancarlo Matteo muri Mitsubishi Evo X.
Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, azitabira amasiganwa y’imodoka ku nshuro ya mbere aho azaba ari umupilote wungirije Gakwaya Eric Fabrice bazakinana muri Subaru Impreza.
Isiganwa ryo ku wa Gatandatu rizaba rigizwe n’uduce icyenda dufite intera y’ibilometero 92, twose tuzakinirwa mu mihanda ya Gashenyi (inshuro enye), Tare (eshatu) na Karambo (inshuro ebyiri).
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2023, ryegukanywe n’Umurundi Faida Philbert ari kumwe na Guy Icishatse muri Subaru Impreza N10.
Urutonde rw’imodoka 10 zizakina Nyirangarama Rally 2025:
- Kalimpinya Queen & Ngabo Olivier (Subaru Impreza)
- Gincarlo Davite & Giancarlo Matteo (Mitsubishi Evo X)
- Yoto Fabrice & Tuyishime Régis (Subaru Impreza)
- Gakwaya Eric Fabrice & Kayibanda Aurore (Subaru Impreza)
- Kanangire Christian & Mujiji Kevin (Subaru Impreza)
- Hakizimana Jacques & Semana Ish Kevin (Peugeot)
- Rutabingwa Gratien & Munyaneza Irene (Peugeot)
- Murengezi Bryan & Niwemugore Djamila (Subaru Impreza)
- Sekamana Furaha & Muhire Bosco (Subaru Impreza)
- Semana Genese & Dusingizimana Salvator (Peugeot)