Sean Kingston na nyina bashobora gufungwa

Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner barashinjwa ibyaha by’ubuhemu n’uburiganya, bishobora gutuma bafungwa imyaka igera kuri 20.

Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024 muri Leta ya California, nyuma y’uko yari yarashinjwe n’isosiyete y’ikoranabuhanga kumwambura amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi yatangaje ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10, birimo ubujura, uburiganya, kwiyoberanya agamije gukwepa inshingano, ndetse no gucuruza ibintu byibwe.

Bivugwa ko Sean Kingston yanyereje asaga ibihumbi 50 by’amadolari ($50,000), ndetse hari ibirego by’ubujura burengeje ibihumbi 100 by’amadolari ($100,000).

Mu byaha akurikiranyweho, harimo no gukoresha sheki itazigamiye ifite agaciro ka $44,000, bikekwa ko umubyeyi we Janice Turner yabigizemo uruhare rukomeye.

Sean Kingston yamenyekanye cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo nka Beautiful Girls, ariko ibibazo by’amategeko byamugaruye mu itangazamakuru ku mpamvu zitari iz’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *