Umurenge wa Nyagisozi, Mu Karere ka Nyanza, umugabo witwa Habinshuti Euraste w’imyaka 61 yatoraguye igisasu cya grenade yibwira ko ari iteke.
Ibi byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yari mu murima ahinga, maze abonye grenade, yibwira ko ari iteke, ayishyira mu gikapu kugira ngo ayitahane.
Mu nzira ataha, yahuye n’umugabo w’inkeragutabara wari warigeze gukorera mu gisirikare, amubwira ko icyo atwaye atari iteke, ahubwo ari igisasu gishobora guteza ibyago. Yahise ayishyira hasi, inzego z’umutekano zirahamagarwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yemeje aya makuru avuga ko abasirikare bahise bitabaza impuguke mu kurwanya ibisasu kugira ngo bakurikirane iyo grenade.
Yagize ati: “Iyo grenade yari ishaje cyane, bigaragara ko ishobora kuba yarasigaye mu gace ka Nyagisozi, kahoze ari igice cya ‘Zone Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”