Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata ni bwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.
Ni amasasu yaturutse ku mirwano ingabo za M23 zari zihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yashinje ingabo za SADC ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC kuba zaragize uruhare muri biriya bitero byari bigamije kwisubiza umujyi wa Goma.
Kanyuka mu itangazo yasohoye yagize ati: “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma uruhererekane rw’ibitero bihuriweho byagabwe na SAMIDRC ifatanyije na FARDC, FDLR n’interagamwe za Wazalendo i Goma, birimo ibyo ku wa 11 Mata 2025 bibangamira ituze n’umutekano w’abaturage.”
Kanyuka avuga ko ibi bitero byari biri muri gahunda ya Leta ya Kinshasa yo kwisubiza umujyi wa Goma byasubijwe inyuma.
M23 yashyize mu majwi SADC, mu gihe mu kwezi gushize impande zombi zari zemeranyije ko uriya mutwe uzafasha ingabo z’uriya muryango ziri muri Congo gutaha ndetse zikajyana n’intwaro zazo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.
Zari zemeranyije kandi ko SADC igomba gutanga ubufasha bwo gusana ikibuga cy’indege cya Goma, kugira ngo ziriya ngabo zizacyifashishe zitaha.
Icyakora ibitero biheruka kugabwa ku mujyi wa Goma byatumye iriya mishinga yose ihagarara, M23 isaba ko ingabo za SADC zitaha by’ako kanya.
Yagize iti: “Ibi bitero birica ubwumvikane buriho bwari bwaragiranwe na SADC ndetse bikadindiza umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma. Biranahatiriza AFC/M23 gusaba icyurwa ry’ako kanya ry’ingabo za SAMIDRC.”
M23 kandi yasabye Ingabo za FARDC ziri mu kigo cya MONUSCO kiri i Goma kumanika amahoro mbere yo kuyishyikiriza.