General Yaroslav Moskalik ni we muyobozi mukuru w’ingabo z’u Burusiya cyangwa umuntu ushyigikiye Putin uheruka bikekwa ko yaba yivuganwe n’Abanya-Ukraine imbere mu Burusiya.
Ibi bibaye mu gihe intumwa idasanzwe ya Donald Trump, Steve Witkoff, ari i Moscow mbere y’ibiganiro biteganijwe na Perezida Putin nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, avuga ko Moscou “yiteguye kugirana amasezerano” na Amerika kugira ngo intambara yo muri Ukraine irangire, nubwo hari ibintu bigomba “gukosorwa neza”.
Abantu batatu bishwe, barimo umwana n’umugore w’imyaka 76, mu gitero cy’indege zitagira abaderevu z’u Burusiya kuri Ukraine.
Iyicwa rya General Yaroslav Moskalik i Moscow ni irya kabiri ribaye ku musirikare mukuru w’u Burusiya mu gihe cy’amezi ane.