Muhanga: Ikirombe gicukurwamo Coltan cyagwiriye abantu batanu umwe arapfa

Impanuka y’ikirombe yahitanye umuntu umwe ikomerekeramo abandi bane barimo abanyeshuri bari bagiye gusaba akazi.

Iyi mpanuka y’ikirombe yabereye mu Mudugudu wa Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari  ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 09/07/2025, mu kirombe cya kampani yitwa DABA supply Ltd icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Gasegereti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert yabwiye Ikinyamakuru  ko iyi mpanuka y’ikirombe yishe umusore witwa Hakizineza Adrien w’imyaka 25 y’amavuko, iko SP Emmanuel Habiyaremye meretsa abandi bantu bane barimo abanyeshuri babiri bari mu biruhuko bari baje kuhasaba akazi.

Gitifu Bizimana avuga ko muri bane ikirombe cyakomerekeje umwe muri bo urwariye mu bitaro bya Kabgayi, abandi batatu bakomeretse bidakabije kuko bajyanywe mu kigo Nderabuzima cya Gasovu baravurwa bongera gusubira mu rugo.

Bizimana yavuze ko abo banyeshuri babiri ikirombe cyakomerekeje umwe afite imyaka 18 undi akaba afite imyaka 19 y’amavuko.

Ati: ”Ibijyanye n’ibisabwa kugira ngo imihango yo kumushyingura ikorwe, kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangiye kubikora.”

Bizimana avuga ko kampani yahise itanga imodoka yo kugeza umurambo mu bitaro bya Kabgayi, ndetse ikaba irimo kwishyura n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo Hakizineza ashyingurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo bamenye icyateje iyi mpanuka.

Ati: ”Hari igihe impanuka iterwa n’imiterere y’ubutaka, cyangwa igaterwa n’uko abacukura babyitwayemo byose bizerekanwa n’ibizava mu iperereza.”

SP Emmanuel avuga ko iyi kampani yitwa DABA supply Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugendabari bukavuga ko umuryango wa nyakwigendera uzahabwa impozamarira kubera ko iyi kampani yashinganishije abakozi bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *