Rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira ikipe ya AS Kigali, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare azize impanuka.
Lawal wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yakiniraga Vipers kuva muri 2022 nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa Vipers yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Uganda.
Ni nyuma yo gutandukana na AS Kigali na yo yafashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2022 itsinze APR FC bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Ikinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko Abubakar Lawal yaguye mu mpanuka ya moto yakoreye mu gace ka Entebbe mu mujyi wa Kampala.