Nyuma yo guhunga Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, na Mbere y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 ziwugeramo, guverineri w’iyi ntara, Jean-Jacques Purusi, yakiriwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Gashyantare 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo nkuko tubikesha Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umukuru w’igihugu ngo yagaragaje ko Ari kumwe n’ abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Guverineri Jean-Jacques Purusi yatangaje, mu gusoza ikiganiro, ko yahawe amabwiriza na Perezida wa Repubulika yo gukomeza kuyobora intara ye ari mu Mujyi wa Uvira.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yavuze ko yahumurijwe n’inkunga y’umukuru w’igihugu ndetse n’inkunga y’abaturage bose ba Congo. Yishimiye kandi ibisubizo bimaze kugerwaho na DRC ku rwego rwa diplomasi, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi.
Umujyi wa Uvira niwo usigaye mu yikomeye ya Kivu y’Amajyepfo utarafatwa n’abarwanyi ba M23 bamaze gufata umurwa mukuru, Bukavu, ndetse n’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu.