Drake ashobora guhanirwa muri Australia

Umuraperi w’Umunyamerika Drake ari gukorwaho iperereza n’ikigo gishinzwe umutekano w’indege muri Australia (CASA) nyuma yo kugaragara mu mashusho arimo drone yari yegereye inzu ye muri Sydney.

Aya mashusho yagaragaje Drake agerageza gutera iyi drone inkweto ya Yeezy.

Abenshi mu babonye iki gikorwa baketse ko ari igikorwa cyo kwamamaza urubuga rwe rw’imikino y’amahirwe, Stake.

Amategeko ya CASA abuza drone kwegera abantu mu ntera ya metero 30 cyangwa kuguruka hejuru ya metero 120 uvuye hasi.

Niba byemejwe ko Drake yarenze kuri aya mategeko, ashobora guhanishwa amande cyangwa ibindi bihano bikomeye.

Ubuyobozi bwa CASA bwatangaje ko buzasesengura aya mashusho kugira ngo hamenyekane niba amategeko yarubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *