Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, isiga ibitekerezo bitandukanye ku myitwarire y’abanyeshuri b’abanyamahanga, ubunyamwuga bw’abashinzwe umutekano n’imyitwarire ikwiye mu bigo by’amashuri makuru mu Rwanda.
David Ikechukwu, umunyeshuri wo muri Liberia w’imyaka 22, yagaragaye mu mashusho ari mu mirwano ikomeye n’abashinzwe umutekano kuri iyo kaminuza.
Byatangajwe ko yari amaze iminsi yarirukanwe n’akanama gashinzwe imyitwarire y’ishuri kubera imyitwarire idahwitse.
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, Ikechukwu yagarutse kuri kaminuza avuga ko yifuza ubufasha bwo gusubira iwabo nyuma yo gutakaza ibyangombwa bye.
Abashinzwe umutekano ba kaminuza bamubujije kwinjira, biviramo gushyamirana gukomeye. Mu mashusho yasakaye, uwo munyeshuri yagaragaye arwana n’abasekirite babiri, harimo umugabo n’umugore.
Umwe mu basekirite b’igitsina gore yagaragaye asunikwa hasi, ariko nyuma yihagurutsa agakomeza guhangana na Ikechukwu.
Iki kibazo cyateje impaka ndende, aho bamwe bavuga ko umunyeshuri atari akwiye gutera imvururu mu kigo yirukanwemo, mu gihe abandi bavuga ko abashinzwe umutekano bagombaga gukoresha uburyo bwiza bwo kumwiyama aho kurwana na we.
Umwe mu banyeshuri biga kuri iyi kaminuza yagize ati: “Ntabwo ari ibintu byiza kubona umunyeshuri wacu afunzwe kubera imvururu nk’izi, ariko nanone yagombaga gukurikiza amabwiriza. Iyo aza kumvikana n’ubuyobozi bw’ishuri aho gukoresha imbaraga.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu biga mu bigo by’amashuri makuru byo mu Rwanda bavuga ko ibi bibazo bigaragaza uko ubunyamwuga bw’abashinzwe umutekano mu bigo by’amashuri bugikeneye kunozwa.
Umwe muri bo yagize ati: “Hari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo nk’ibi hadakoreshejwe ingufu. Abashinzwe umutekano bakwiriye kuba barabimenyesheje inzego z’umutekano aho kugira ngo batere umunyeshuri umujinya.”
CIP Wellars Gahonzire, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yemeje ko Ikechukwu yatawe muri yombi kandi ashobora koherezwa iwabo n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Yongeyeho ko n’abasekirite bagize uruhare muri iyi mirwano bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba barakoresheje ingufu zirenze izikenewe.
Ati: “Umuntu wese uri mu Rwanda asabwa kubaha amategeko, hatitawe ku gihugu akomokamo. Tuributsa abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano gukora kinyamwuga, bakirinda imyitwarire ishobora guteza ibibazo kurushaho.”
Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize hagaragaye urugomo rwakozwe n’abanyeshuri b’abanyamahanga barimo abaturuka muri Sudani y’Epfo biga mu Rwanda.
Icyo gihe, Polisi y’Igihugu yari yatangaje ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kandi ababigiramo uruhare bose bazakurikiranwa n’amategeko.
Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri b’abanyamahanga, uko ubunyamwuga bw’abashinzwe umutekano mu bigo by’amashuri makuru bushyirwa mu bikorwa, ndetse n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo nk’ibi mu mahoro.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.