Umwarimu wo muri Ireland, Enoch Burke, yafunzwe imyaka isatira ibiri kubera gukomeza kwita umunyeshuri w’umuhungu wihinduje igitsina umuhungu, kuko imyemerere ye ariko ivuga.
Burke wigishaga amateka n’Ikidage mu ishuri ry’ibitaro byitiriwe Wilson (Wilson’s Hospital School), yatangiye gukurikiranwa mu nkiko guhera mu 2022, ndetse ahagarikwa ku kazi muri uwo mwaka, gusa we yakomeje kujya ku ishuri bituma ategekwa n’urukiko kutagera kuri icyo kigo.
Burke we yakomeje kujyayo ndetse birangira afunzwe imyaka ibiri kubera kurenga ku mategeko.
Mu 2024 Burke yabwiye SkyNews, ko we ari umwarimu wigisha abanyeshuri bose ariko bitavuze ko agomba kureka imyizerere ye.
Yagize ati “Nigisha abanyeshuri bose, ariko iyo ntegetswe, iyo mbwiwe ko ntashobora kugira imyizerere yanjye nkemera iy’abihinduje ibitsina, uko ni ukubangamira uburenganzira bwanjye.”
Nubwo Burke yahagaritswe mu kazi yakomeje kwakira umushahara we mu gihe impamvu zo kumwirukana zigisuzumwa.
Mu 2023 urukiko rwashyizeho ihazabu y’Amayero 700 igihe cyose yinjiye mu kigo cya Wilson Hospital School, bivugwa ko kuva yashyirirwaho iyo hazabu imaze kugera ku Amayero ibihumbi 190.
Ku ruhande rwa Burke we avuga ko nta kosa yakoze ahubwo urukiko rutareba ku burenganzira bwe bwo kugira imyizerere ashaka.