Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiriye i Luanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025.
Ni uruzinduko rwasize Tshisekedi ahuye anagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço yari yagiye kugisha inama.
Nyuma y’uru ruzinduko Angola yatangaje ko mu minsi mike iri imbere intumwa za M23 n’iza RDC zizahurira mu biganiro, bikazabera i Luanda.
Perezidansi ya Angola yanditse ku rubuga rwayo rwa Facebook iti: “Nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’akanya gato rwa Perezida Félix Tshisekedi i Luanda, uruhande rwa Angola nk’umuhuza mu makimbirane akomeje kugira ingaruka ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruzavugana na M23, kugira ngo intumwa za RDC na M23 zihurire mu mishyikirano igomba kubera i Luanda mu minsi mike iri imbere.”
Angola yunzemo iyi mishyikirano iri mu rwego rwo gushakira amahoro arambye Congo Kinshasa.
Uruhande rwa Congo rwemereye Angola ko rwiteguye kujya mu mishyikirano na M23, mu gihe rwari rwararahiye ko rutazigera na rimwe rujya mu biganiro n’uyu mutwe rwita uw’iterabwoba.
Kinshasa by’umwihariko mu mwaka ushize yakatiye urwo gupfa abayobozi ba M23 barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo ubugambanyi no kujya mu mutwe wa gisirikare utemewe.
Muri uku kwezi Minisiteri y’Ubutabera ya RDC aba bayobozi yabashyiriyeho za miliyoni z’amadorali kugira ngo ishobore kubafata ibafunge.
Intambara ya M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ingabo z’iki gihugu yatangiye mu Ugushyingo 2021.
M23 yubuye intwaro nyuma yo gushinja Kinshasa kutubahiriza ibikubiye mu masezerano impande zombi zasinyanye muri 2019.
Kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka uriya mutwe wakajije ibitero ku ngabo za Leta, ibyatumye wigarurira uduce turimo imijyi ya Goma, Bukavu n’ibibuga by’indege biyibarizwamo.
Kugeza ku wa Kabiri imirwano ikomeye yarimo ikijya mbere hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa barimo barwanira mu duce turimo Kaziba, muri Teritwari ya Walungu ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru kuri ubu avuga ko nyuma yo kwigarurira igice kinini cy’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu minsi mike M23 iharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ishobora kwinjira mu ntara zirimo Tanganyika na Katanga.