Ihuriro AFC/M23 ryahakanye ryivuye inyuma ibirego bya Human Rights Watch bibashinja kwica no gutoteza impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu n’abanyamakuru mu bice yigaruriye muri Kivu zombi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo ryabo yavuze ko itangazo rya HRW ari “uburyo bwo gukwiza impuha, kuyobya rubanda, mu gukorera inyungu z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Yagize ati: “Umuryango wacu ntiwigeze uta muri yombi, utera ubwoba, cyangwa ngo utoteze umunyamakuru n’umwe cyangwa impirimbanyi. Dusabye Human Rights Watch gutanga ibimenyetso bifatika bihamya ibyo ivuga.”
Uyu muvugizi wa M23 yavuze ko “hashingiwe ku mubano uzwi neza Human Rights Watch ifitanye na leta ya Kinshasa, ukuri kw’ibyo utangaza gushidikanywaho cyane.”
Ati: “Turamagana twivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ijambo uyu muryango ufite mu guhindanya isura y’umuryango wacu. Turahamagarira abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwamagana iyi raporo ibogamye.”
Muri raporo yayo yasohote kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Werurwe 2025, Human Rights Watch ivuga ko impande zose ziri mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, yaba u Rwanda na M23, Congo ndetse n’abo bafatanya, bose barebwa n’amategeko mpuzamahanga arengera abari mu kaga, cyangwa se amategeko agenga intambara.
Uyu muryango ugasaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu biwugize, n’izindi guverinoma bireba, gufatira bwangu ibindi bihano umutwe wa M23 n’abategetsi bakuru b’u Rwanda n’aba Congo bagize uruhare muri ibi byaha bikomeye.