M23 yafashe Ofisiye mukuru w’Umurundi

Umutwe wa M23 yafatiye Major Ndikumana Claude wo mu ngabo z’u Burundi mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko uyu musirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mukuru yafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ubwo M23 n’ingabo zirimo iz’u Burundi barimo barwanira i Kaziba ho muri Teritwari ya Walungu.

Major Ndikumana yabarizwaga muri batayo ya 10 y’Ingabo z’u Burundi yanigeze kubera umuyobozi wungirije.

Amakuru avuga ko mbere yo gufatwa, we n’abasirikare yari ayoboye bari kumwe n’aba FDLR, bagabye igitero kuri M23 mu gace ka Kaziba, mbere y’uko uyu mutwe ubaha isomo.

Bivugwa ko Maj. Ndikumana mbere yo gufatwa mpiri yabanje kuraswa akaguru, ibyatumye bagenzi be bamuta ku rugamba.

U Burundi busanzwe bufite mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zirenga 10,000, zikaba zaroherejweyo gufasha ku rugamba ingabo za FRDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *