Aba bacancuro batangiye gukorana n’ingabo za RDC mu 2022, ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gufata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bahembwaga umushahara w’ukwezi uri hagati y’Amadolari 5000 na 6000.
Muri rusange, muri RDC habaga abacancuro barimo bake baturutse mu kigo Agemira ndetse n’abandi bahawe akazi na Horatiu Potra; umucancuro wabaye mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga.
Ikinyamakuru The Guardian ku wa 15 Werurwe 2025 cyatangaje abarwanyi bahawe akazi na Potra muri RDC bageraga ku 1000, biganjemo abakomoka muri Romania. Muri Kivu y’Amajyaruguru bari bazwi nka ba ‘Romeo’.
Ubutegetsi bwa RDC bwabitaga abarimu, ariko akazi kabo kari karenze ako kuko hari ubwo bajyaga ku rugamba, bakarwanya M23. Umunsi umwe muri Gashyantare 2024 bigeze gupfusha bane, imodoka yabo iratwikwa.
Umusaruro w’aba bacancuro si uwo bari bitezweho na Leta ya RDC, bitewe n’amakimbirane bagiranye n’ingabo z’iki gihugu ashingiye ku busumbane bw’umushahara, ibinyoma ndetse n’imyitozo mike bamwe muri bo bari bafite.
Ubucukumbuzi bwakozwe n’iki kinyamakuru, Public Record cyo muri Romania na Le Soir cyo mu Bubiligi bwagaragaje ko muri ba Romeo, harimo abari basanzwe ari abarinzi b’amaguriro.
Umwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye, yatangaje ko ubwo M23 yageraga i Goma, aba bacancuro bahungiye mu kigo cya gisirikare cy’uyu muryango, basiga ibikoresho birimo imbunda ndetse n’imodoka za Jeep.
Uyu muyobozi yasobanuye ko M23 yashoboraga kubica bose, gusa ngo yabahaye amasaha abiri yo kuba bamanitse amaboko. Bivugwa ko abandi benshi bari baramaze guhunga mbere y’uko aba barwanyi bagera mu mujyi wa Goma.
Abacancuro batanu batangaje ko ibikorwa byabo byarimo akavuyo, kuko ngo harimo abadashoboye aka kazi. Abayobozi babiri bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bavuze ko 30% by’aba bacancuro, ari bo babaye mu ngabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga.
Umwe ati “Iyo uzanye abashoferi b’imodoka, abarinzi, ndetse n’abafite imyaka iri hejuru ya 60…nabonye ko bitari biri ku murongo, bityo rero nsaba gutaha.”
Uwarokotse igitero cya M23 muri Gashyantare 2024, yavuze ko urupfu rwa bagenzi be rwatewe n’amakosa akomeye yakozwe. Ati “Hakozwe amakosa akomeye cyane. Baramenyeshejwe, ntibikosora. Nk’umusaruro, abahungu barapfuye.”
Umucancuro wo muri Romeo warwaniye muri Iraq na Afghanistan, yatangaje ko we yahagaritse kujya mu rugamba rwo kurwanya M23 kubera ko bitari mu masezerano, kandi ngo ntibyanganaga n’umushahara yahembwaga. Ati “Najyaga ku rugamba ku buntu.”
Mugenzi we yasobanuye ko ikigo cya Potra cyari kigamije inyungu gusa, kuko cyanatangaga raporo zitarimo ukuri, nk’aho cyavugaga ko gifite abacancuro 100 ku rugamba, nyamara hariyo 70 gusa.
Abancancuro b’Abanyaburayi bisanze banakorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’ihuriro rya Wazalendo; yose ihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ndetse yanaranzwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Umwe muri aba bacancuro yasobanuye ko umubano wabo n’ihuriro ry’ingabo za RDC wazambye, bigera aho batangira kuzihonga amafaranga kugira ngo zibakunde. Ati “Twatangiye kubaha amafaranga.”
Mu 2024, umunyamakuru wo muri Romania yagiye gutara inkuru ku myitozo abacancuro ba Potra baha ingabo za RDC, gusa umwe mu bacancuro be yatangaje ko iyi myitozo idatangwa uko bikwiye. Ati “Twigira nk’aho dutoza abantu iyo itangazamakuru rije.”