George Foreman yapfuye afite imyaka 76

George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye mu mateka, yitabye Imana ku ya 21 Werurwe 2025, afite imyaka 76.

Foreman yamenyekanye cyane kubera umukino w’amateka yahuriyemo na Muhammad Ali mu 1974, uzwi nka Rumble in the Jungle.

Yari yaratwaye igikombe cy’isi cya heavyweight mu 1973, ariko Ali yamutsinze muri uwo mukino waberaga muri Zaïre (ubu ni RDC).

Nyuma yo gusezera ku mukino, Foreman yagarutse mu 1987 maze atsinda Michael Moorer mu 1994, aba umukinnyi mukuru watsindiye igikombe cy’isi afite imyaka 45.

Uretse iteramakofi, yabaye umushabitsi ukomeye kubera ibikoresho byo guteka bya George Foreman Grill ndetse yanabaye umupasiteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *