Corneille Nangaa yemeza ko Igisirikare cya FARDC, kizasenywa cyose

Ubuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yemeza ko Igisirikare cya FARDC, kizasenywa cyose uko cyakabaye kandi ishami rya gisirikare rya M23, (ARC) Armée Révolutionnaire Congolaise rizasigara ari igisirikare cy’igihugu.

Corneille Nangaa yabitangaje kuwa Mbere, itariki ya 24 Werurwe 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu y’Amajyaruguru.

Corneille Nangaa yabwiye abitabiriye amahugurwa ati: “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. FARDC izasenywa burundu. Ingabo z’Impinduramatwara ya Congo (ARC), ishami rya gisirikare rya AFC / M23, nizo zizaba ingabo zonyine za Congo.”

Corneille Nangaa yakomeje agira ati: “Ubu ARC ni kimwe mu gisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika. Urabishidikanya? Hano: Yirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, itsinda Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho aba nyuma batagishoboye gutera Abanyamulenge. Yafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afurika y’Epfo, yigisha kubaha ingabo mpuzamahanga za MONUSCO, yirukana FARDC n’abafatanyabikorwa babo FDLR na Wazalendo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *